IBICE
GIRA ikinyamakuru icyo ari cyo cyose usoma. Umva amakuru kuri radiyo cyangwa se kuri televiziyo. Usanga ikivugwa cyane ari intambara, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba! Tekereza noneho ku bibazo wifitiye. Ushobora kuba ufite umubabaro uterwa n’uburwayi cyangwa se kuba warapfushije uwo wakundaga. Ushobora kumva umeze nk’umugabo mwiza witwaga Yobu wavuze ko yari ‘yuzuyemo agahinda.’—Yobu 10:15, Bibiliya Ntagatifu.
Ibaze uti:
Bibiliya itanga ibisubizo bishimishije kuri ibyo bibazo.
“Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi.”—Ibyahishuwe 21:4.
“Ikirema kizasimbuka nk’impara.”—Yesaya 35:6.
“Impumyi zizahumurwa.”—Yesaya 35:5.
‘Abari mu bituro bose bazavamo.’—Yohana 5:28, 29.
“Nta muturage waho uzataka indwara.”—Yesaya 33:24.
“Hazabaho amasaka menshi mu gihugu.” —Zaburi 72:16.
Ntiwihutire kuvuga ko ibyo wabonye ari ibyifuzo by’abantu gusa. Imana yasezeranyije ko izatuma bibaho kandi Bibiliya isobanura uko izabikora.
Ariko rero, Bibiliya ikora ibirenze ibyo. Ishobora gutuma ugira ubuzima bushimishije by’ukuri ndetse no muri iki gihe. Tekereza gato ku bibazo n’imihangayiko wifitiye. Bishobora kuba bikubiyemo ubukene, ibibazo by’umuryango, uburwayi cyangwa se gupfusha uwo wakundaga. Bibiliya ishobora kugufasha guhangana n’ibibazo muri iki gihe kandi ishobora kukorohereza iguha ibisubizo by’ibibazo nk’ibi bikurikira:
Kuba urimo usoma iki gitabo, bigaragaza ko wifuza kumenya icyo Bibiliya yigisha. Iki gitabo kizabigufashamo. Uzabona ko hasi ku ipaji hari ibibazo bijyanye na za paragarafu. Abantu babarirwa muri za miriyoni bagiye bishimira kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova hakoreshejwe ubwo buryo bw’ibibazo n’ibisubizo. Turiringira ko nawe uzabwishimira. Turakwifuriza ko Imana yakomeza kuguha umugisha mu gihe uzaba wiga icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha, byo bizatuma ugira ibyishimo kandi ukanyurwa!
BIBILIYA igizwe n’ibitabo ndetse n’inzandiko byose hamwe 66. Bigabanyijemo ibice n’imirongo kugira ngo umuntu abashe kuyisoma bitamugoye. Iyo muri iki gitabo hatanzwe imirongo y’Ibyanditswe, umubare wa mbere uba ari igice cyo mu gitabo cyangwa cyo mu rwandiko rwo muri Bibiliya, naho umubare ukurikiyeho ukaba ari umurongo. Dufate urugero: iyo bavuze ngo “2 Timoteyo 3:16,” biba bisobanura ko ari urwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Timoteyo, igice cya 3, umurongo wa 16.