Abahamya ba Yehova—Ni Bantu Ki? Imyizerere Yabo Ni Iyihe? |
Imyizerere Yabo Ni Iyihe?Abahamya ba Yehova bizera Imana Ishoborabyose, ari yo Yehova, Umuremyi w’ijuru n’isi. Kuba hariho ibintu by’urusobe bitangaje biri kuri gahunda mu kirere kidukikije, bitwumvisha ko hariho Umuremyi w’ibyo byose w’umunyabwenge kandi ufite imbaraga mu buryo buhebuje. Nk’uko ibikorwa by’abagabo n’abagore bigaragaza imico yabo, ni na ko ibikorwa bya Yehova Imana bigaragaza imico ye. Bibiliya itubwira ko ‘[imico] itaboneka yayo igaragara neza, uhereye ku kuremwa kw’isi, igaragazwa n’ibyo yaremye.’ Nanone kandi, “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana,” ari nta jwi cyangwa amagambo.—Abaroma 1:20; Zaburi 19:2-5, umurongo wa 1-4 muri Biblia Yera.
Abantu ntibabumba ibibindi cyangwa ngo bakore televiziyo na orudinateri badafite umugambi runaka. Isi n’ibiremwa byayo bigizwe n’ibimera hamwe n’inyamaswa biratangaje cyane kurushaho. Imiterere y’umubiri w’umuntu hamwe n’ingirabuzimafatizo zawo zibarirwa muri za miriyari ni ibintu birenze ubwenge bwacu—ndetse n’ubwonko ubwabwo dukoresha mu gutekereza ni ikintu gitangaje umuntu adashobora kwiyumvisha! Niba abantu baba bafite umugambi runaka mu guhanga ibintu byoroheje cyane ugereranyije, nta gushidikanya ko Yehova Imana yari afite umugambi igihe yaremaga ibintu bitangaje cyane! Mu Migani 16:4 (NW) havuga ko “Yehova yakoze buri kintu cyose ku bw’umugambi we.”
Yehova yaremye isi afite umugambi, nk’uko yabibwiye abantu babiri ba mbere agira ati “mwororoke, mugwire, mwuzure isi . . . mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi” (Itangiriro 1:28). Kubera ko uwo mugabo n’umugore batumviye, ntibashoboye kuzuza isi imiryango ikiranuka yari kwita ku isi n’ibimera byayo hamwe n’inyamaswa mu buryo burangwa n’urukundo. Ariko kandi, kuba batarabishoboye ntibyaburijemo umugambi wa Yehova. Imyaka ibarirwa mu bihumbi nyuma y’aho, handitswe amagambo agira ati ‘Imana, Umuremyi w’isi ntiyayiremeye ubusa.Yayiremeye guturwamo.’ Ntizarimburwa, ahubwo “isi ihoraho iteka” (Yesaya 45:18, NW; Umubwiriza 1:4). Umugambi Yehova afitiye isi uzasohozwa: “imigambi yanjye izakomera, kandi ibyo nzashaka byose nzabikora.”—Yesaya 46:10.
Bityo rero, Abahamya ba Yehova bizera ko isi izahoraho iteka ryose, kandi ko abantu bose, abazima n’abapfuye, bazaba bakwiriye mu buryo buhuje n’umugambi wa Yehova uhereranye n’isi izaba yahinduwe nziza kandi ituwe, bashobora kuzayibaho iteka. Kubera ko abantu bose barazwe ukudatungana guturuka kuri Adamu na Eva, bose ni abanyabyaha (Abaroma 5:12). Bibiliya itubwira ko “ibihembo by’ibyaha ari urupfu.” “Abazima bazi ko bazapfa: ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.” “Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa” (Abaroma 6:23; Umubwiriza 9:5; Ezekiyeli 18:4, 20). None se, ni gute bashobora kongera kubaho kugira ngo babone imigisha ku isi? Byashoboka binyuriye gusa ku gitambo cy’incungu cya Kristo Yesu, kuko yagize ati “ni jye kuzuka n’ubugingo; unyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho.” ‘Abari mu bituro bose bazumva ijwi rye, bavemo.’—Yohana 5:28, 29; 11:25; Matayo 20:28. Ni gute ibyo bizasohozwa? Bisobanurwa mu ‘butumwa bwiza bw’ubwami,’ ubwo Yesu yatangiye gutangaza igihe yari ku isi (Matayo 4:17-23). Ariko kandi, muri iki gihe Abahamya ba Yehova barimo barabwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bwihariye cyane. | ||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
IMYIZERERE Y’ABAHAMYA BA YEHOVA
| ||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
Cyasohotse mu mwaka wa 2001 |