Abahamya ba Yehova—Ni Bantu Ki? Imyizerere Yabo Ni Iyihe? |
Uburyo Bakoresha Kugira ngo Bageze Ubutumwa Bwiza ku Bantu
N’ubwo Abakristo bahawe itegeko ryo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa,’ ibyo ntibivuga ko bagomba gukoresha agahato cyangwa guhindura abantu ku ngufu. Inshingano ya Yesu yari iyo ‘kubwiriza abagwaneza ubutumwa bwiza’ no “guhoza abarira bose” (Matayo 28:19; Yesaya 61:1, 2; Luka 4:18, 19). Abahamya ba Yehova bihatira kubigenza batyo batangaza ubutumwa bwiza buturuka muri Bibiliya. Kimwe n’umuhanuzi Ezekiyeli wo mu gihe cya kera, muri iki gihe Abahamya ba Yehova bagerageza gushaka abantu ‘banihira ibizira bikorwa byose bikabatakisha.’—Ezekiyeli 9:4. Uburyo buzwi cyane bakoresha mu gushaka abababazwa n’imimerere y’ibintu iriho ubu, ni ukujya ku nzu n’inzu. Bityo, bashyiraho imihati babigiranye icyizere kugira ngo bagere ku bantu, nk’uko Yesu yabigenje igihe ‘yajyaga mu midugudu n’ibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana.’ Abigishwa be ba mbere na bo babigenje batyo (Luka 8:1; 9:1-6; 10:1-9). Muri iki gihe, aho bishoboka, Abahamya ba Yehova bihatira kugera kuri buri rugo incuro nyinshi mu mwaka, bashaka ukuntu bagirana na ba nyir’urugo ikiganiro kimara iminota mike ku ngingo runaka ishishikaje cyangwa ihangayikishije abantu bo muri ako karere cyangwa mu rwego rw’isi yose. Nyir’inzu ashobora gusabwa gusuzuma umurongo umwe w’Ibyanditswe cyangwa ibiri, kandi mu gihe yaba agaragaje ko ashimishijwe, uwo Muhamya ashobora gushyiraho gahunda yo kuzagaruka kumusura ikindi gihe gikwiriye kugira ngo bakomeze ikiganiro. Hatangwa za Bibiliya n’ibitabo bisobanura ibihereranye na Bibiliya, kandi iyo nyir’inzu abishatse, ayoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo nta kiguzi. Ibyo byigisho bya Bibiliya by’ingirakamaro bibarirwa muri za miriyoni biyoborerwa abantu ku giti cyabo n’abagize imiryango mu mpande zose z’isi. Amateraniro abera mu Mazu y’Ubwami na yo ni ubundi buryo bwo kugeza “ubutumwa bwiza bw’ubwami” ku bantu. Muri ayo Mazu y’Ubwami, Abahamya bahakorera amateraniro buri cyumweru. Iteraniro rimwe muri ayo ni disikuru y’abantu bose iba ishingiye ku ngingo runaka ivuga ibintu bishishikaje abantu, igakurikirwa n’icyigisho gishingiye ku mutwe umwe wo muri Bibiliya cyangwa ubuhanuzi bwayo, kiyoborwa hakoreshejwe igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Irindi teraniro ni ishuri ritoza Abahamya kugira ngo babe ababwiriza b’ubutumwa bwiza bashoboye kurushaho, rikurikirwa n’igice cyagenewe gusuzuma ibihereranye n’umurimo wo kubwiriza ukorwa mu ifasi y’itorero. Nanone kandi, incuro imwe mu cyumweru, Abahamya bateranira mu ngo zabo bari mu matsinda mato mato kugira ngo bige Bibiliya.
Nta muntu n’umwe uhezwa muri ayo materaniro. Nta maturo yakwa. Ayo materaniro ni ingirakamaro ku bantu bose. Bibiliya igira iti “tugomba kureba ukuntu buri wese muri twe ashobora mu buryo bwiza kurushaho gushishikariza abandi gukundana no gukora ibyiza, tutareka kujya mu materaniro yacu, nk’uko bamwe bajya babigenza, ahubwo tujye duterana inkunga, cyane cyane ko mubona ko urya Munsi wegereje.” Kugira icyigisho cya bwite no gukora ubushakashatsi ni ngombwa, ariko kandi guteranira hamwe n’abandi bitera inkunga: “uko icyuma gityaza ikindi, ni ko umuntu na we atyaza ubwenge bw’undi.”—Abaheburayo 10:24, 25; Imigani 27:17, The New English Bible. Nanone kandi, Abahamya bakoresha neza uburyo bubonetse bwose bwo kuvuga ibihereranye n’ubutumwa bwiza mu mishyikirano bagirana n’abandi bantu mu mibereho yabo ya buri munsi. Bashobora kuvugana n’umuturanyi cyangwa uwo bafatanyije urugendo muri bisi cyangwa se mu ndege mu magambo make, kugirana ikiganiro kirekire kurushaho n’incuti cyangwa uwo bafitanye isano, cyangwa kuganira n’uwo bakorana mu gihe cy’ikiruhuko. Umurimo wo gutanga ubuhamya wakozwe na Yesu igihe yari ku isi, ahanini wakorwaga muri ubwo buryo—nk’igihe yabaga agendagenda ku nkengero z’inyanja, yicaye ku ibanga ry’umusozi, afata ifunguro mu rugo rw’umuntu runaka, yatashye ubukwe cyangwa ari mu bwato buroba amafi mu Nyanja y’i Galilaya. Yigishirije mu masinagogi no mu rusengero rw’i Yerusalemu. Aho yabaga ari hose, yabonaga uburyo bwo kuvuga ibyerekeranye n’Ubwami bw’Imana. Mu bihereranye n’ibyo na bwo, Abahamya ba Yehova bihatira kugera ikirenge mu cye.—1 Petero 2:21. KUBWIRIZA BINYURIYE MU GUTANGA URUGERO RWIZA
|
![]() |
| Mu mibereho yabo yo mu muryango no mu mishyikirano bagirana n’abandi, Abahamya bagerageza nta buryarya gukora ibyo bigisha abandi |
Nta buryo na bumwe muri ubwo bukoreshwa bwo kukugezaho ubutumwa bwiza bwaba bufite ireme mu gihe ubukubwira yaba, we ubwe, adashyira mu bikorwa izo nyigisho. Kuvuga ibintu ariko ugakora ibinyuranye na byo biba ari uburyarya, kandi uburyarya bw’amadini bwatumye abantu babarirwa muri za miriyoni batera Bibiliya umugongo. Bibiliya si yo ikwiriye kubiryozwa. Abanditsi n’Abafarisayo bari bafite Ibyanditswe bya Giheburayo, ariko Yesu yabise indyarya. Yavuze iby’ukuntu basomaga mu Mategeko ya Mose, hanyuma abwira abigishwa be ati “ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza: kuko ibyo bavuga atari byo bakora” (Matayo 23:3). Urugero Umukristo atanga mu bihereranye n’imyifatire ikwiriye ruvuga byinshi kurusha amasaha amara abwiriza. Ibyo byabwiwe Abakristokazi bari bafite abagabo batizera, muri aya magambo ngo “[bashobora kureshywa] n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze, babonye ingeso zanyu zitunganye.”—1 Petero 3:1, 2.
Ku bw’ibyo rero, nanone Abahamya ba Yehova bagerageza gushishikariza abandi kwemera ubutumwa bwiza muri ubwo buryo: ni ukuvuga kugerageza kuba icyitegererezo mu myifatire ya Gikristo, imyifatire batoza abandi. ‘Ibyo bashaka ko abantu babagirira, [bagerageza] kubibagirira na bo’ (Matayo 7:12). Bagerageza kugenzereza batyo abantu bose, aho kubigirira Abahamya bagenzi babo, incuti, abaturanyi cyangwa abo bafitanye isano gusa. Kubera ko badatunganye, si ko buri gihe babishobora ijana ku ijana. Ariko kandi, bagira icyifuzo kivuye ku mutima cyo kugirira bose neza, atari mu kubabwira ubutumwa bwiza bw’Ubwami gusa, ahubwo no mu kubagoboka igihe cyose bishoboka.—Yakobo 2:14-17.
Cyasohotse mu mwaka wa 2001 |