Abahamya ba Yehova—Ni Bantu Ki? Imyizerere Yabo Ni Iyihe? |
Akamaro Ubutumwa Bwiza Bufitiye Umuryango w’Abantu Ubamo
Muri iyi si ya none, akenshi twumva abantu bavuga ngo “amahame ya Gikristo nta kamaro afite. Nta cyo ashobora kugeraho mu muryango w’abantu wo muri iki gihe wuzuyemo urusobe rw’ibintu byinshi by’urujijo.” Ariko kandi, umuyobozi w’Umuhindi witwaga Mohandas K. Gandhi yagaragaje igitekerezo gitandukanye cyane n’ibyo mu kiganiro yagiranye na Lord Irwin, wari uhagarariye Umwami w’u Bwongereza mu Buhindi. Bavuga ko Lord Irwin yabajije Gandhi icyo yatekerezaga ko cyakemura ibibazo byari hagati y’u Bwongereza n’u Buhindi. Gandhi yafashe Bibiliya arambura ku gice cya gatanu cya Matayo, maze aravuga ati “igihe igihugu cyawe n’icyanjye bizaba bivuga rumwe ku nyigisho zatanzwe na Kristo muri iki Kibwiriza cyo ku Musozi, ntituzaba dukemuye ibibazo by’ibihugu byacu gusa, ahubwo tuzaba dukemuye ibibazo by’isi yose.” Icyo kibwiriza kivuga ibihereranye no gushaka ibintu byo mu buryo bw’umwuka no kuba abagwaneza, abanyamahoro, abanyambabazi n’abakunda ibyo gukiranuka. Ntigiciraho iteka ubwicanyi gusa, ahubwo kinaciraho iteka ibyo kurakarira abandi, kandi ntigiciraho iteka ubusambanyi bwonyine, ahubwo kinaciraho iteka ibyo kugira irari ry’ibitsina ritagira rutangira. Cyamagana ibikorwa byo gutana kw’abashakanye bidafite ishingiro, ibyo bikaba bisenya ingo bikanagira ingaruka mbi ku bana. Icyo kibwiriza kitubwira kiti ‘mujye munakunda ababanga, mujye muha abakene, ntimugacire abandi imanza mu buryo butarangwa n’imbabazi, mujye mugirira abandi nk’uko mushaka ko babagirira namwe.’ Izo nama zose ziramutse zikurikijwe zazana inyungu nyinshi. Uko abazikurikiza baba benshi kurushaho mu muryango w’abantu ubamo, ni na ko uwo muryango urushaho kuba mwiza! Abahamya ba Yehova bagira uruhare muri ibyo. Bibiliya ibigisha kubaha ibihereranye n’ishyingiranwa. Abana babo batozwa amahame akiranuka. Akamaro k’umuryango karatsindagirizwa cyane. Imiryango yunze ubumwe ni imigisha ku muryango w’abantu ubamo, ndetse no ku gihugu cyawe. Amateka yuzuyemo ingero z’ubutegetsi bw’isi bw’ibihangange bwagiye busenyuka igihe imirunga ihuza abagize umuryango yabaga yadohotse kandi ubwiyandarike bukarushaho kwiyongera. Uko umubare w’abantu ku giti cyabo n’imiryango imyifatire y’Abahamya ba Yehova itera guhuza imibereho n’amahame ya Gikristo uzagenda wiyongera, ni na ko ubwomanzi, ubwiyandarike n’ubugizi bwa nabi bizagenda bigabanuka mu muryango w’abantu ubamo.
Kimwe mu bibazo bikomeye biyogoza imiryango y’abantu n’amahanga, ni urwikekwe rushingiye ku moko. Mu buryo bunyuranye n’ibyo, intumwa Petero yagize iti “menye yuko Imana itarobanura abantu ku butoni, ahubwo mu mahanga yose ūyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera.” Kandi Pawulo yaranditse ati “ntihakiriho Umuyuda, cyangwa Umugiriki; ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo; ntihakiriho umugabo cyangwa umugore: kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu” (Ibyakozwe 10:34, 35; Abagalatiya 3:28). Ibyo Abahamya ba Yehova barabyemera. Abantu b’amoko n’ab’amabara yose bakorera hamwe ku cyicaro gikuru cyabo, ku mashami no mu matorero yabo.
Muri Afurika, hari amoko amwe n’amwe adashobora guhurira hamwe adashyamiranye. Ariko kandi, mu makoraniro y’Abahamya ba Yehova ahabera, abantu b’amoko menshi atandukanye barasangira, bakaryama hamwe kandi bakayoboka Imana bahuje rwose kandi bafitanye ubucuti bususurutsa. Iyo abategetsi babibonye baratangara. Urugero rugaragaza ukuntu Ubukristo nyakuri bugira uruhare mu gutuma abantu bunga ubumwe rwavuzwe mu kinyamakuru cy’i New York cyitwa Amsterdam News cyo ku itariki ya 2 Kanama 1958. Ayo magambo yavuzwe bitewe no kwitegereza ikoraniro mpuzamahanga ryigeze kuvugwa, aho Abahamya basaga kimwe cya kane cya miriyoni bari bateraniye i New York City.
“Ahantu hose, Abirabura, abera n’abantu b’i Burasirazuba, abantu bo mu nzego zose z’imibereho no mu mpande zose z’isi, bivanga babigiranye ibyishimo nta cyo bishisha. . . . Abahamya bari baturutse mu bihugu 120 babaye hamwe kandi basengera hamwe mu mahoro, bityo bagaragariza Abanyamerika ukuntu muri ibyo nta kidashoboka kirimo. Iryo koraniro ni urugero ruhebuje rw’ukuntu abantu bashobora gukorana no kubana.” Hari benshi bashobora kuvuga ko amahame ya Gikristo atari ingirakamaro muri iyi si ya none. Ariko kandi se, ni iki kindi cyaba cyaragize icyo kigeraho, haba ubu cyangwa mu gihe kizaza? Amahame ya Gikristo ashobora kuba ingirakamaro by’ukuri ubu, aramutse akurikijwe mu muryango w’abantu ubamo, kandi akazaba urufatiro ruzatuma abantu bo mu ‘mahanga yose, imiryango yose n’am[o]ko yose’ bunga ubumwe ku isi hose igihe bazaba bategekwa n’Ubwami bw’Imana.—Ibyahishuwe 7:9, 10. | ||
Cyasohotse mu mwaka wa 2001 |