Umuyoboro wemewe w’Abahamya ba Yehova

Ibirimo Beliefs Future Medical Topics Twandikire Publications Languages

Abahamya ba Yehova—Ni Bantu Ki? Imyizerere Yabo Ni Iyihe?

Ingingo ibanzaIngingo ikurikira

Ibibazo Bikunze Kubazwa n’Abantu Bashimishijwe

Niba Imana ari urukundo, kuki ireka ibibi bigakomeza kubaho?

Imana yaretse ibibi bikomeza kubaho, kandi abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi babikora nkana kandi ugasanga barabigize akamenyero. Urugero, bashoza intambara, batera za bombe ku bana, barimbura isi kandi bagateza inzara. Abantu babarirwa muri za miriyoni banywa itabi maze bakarwara kanseri yo mu bihaha, barasambana maze bakandura indwara zandurira mu myanya ndangabitsina, bakabya kunywa inzoga maze bakarwara indwara y’umwijima, n’ibindi n’ibindi. Mu by’ukuri, abantu nk’abo ntibifuza ko ibibi byose byavanwaho. Bifuza gusa ko ingaruka mbi ziterwa na byo zaba ari zo zivanwaho. Iyo basaruye ibyo baba barabibye, barataka bati “kuki ari jye?” Hanyuma ugasanga babigereka ku Mana, nk’uko bivugwa mu Migani 19:3 hagira hati “ubupfapfa bw’umuntu bwangiza ubuzima bwe, hanyuma agatwara UMWAMI ho umwikomo” (The New English Bible). Kandi Imana iramutse ibabujije gukora ibibi, wasanga bitotomba bavuga ko bambuwe uburenganzira bwabo!

Impamvu y’ingenzi yatumye Yehova areka ibibi bikabaho, ni ukugira ngo asubize ibibazo byazamuwe na Satani. Satani Diyabule yavuze ko Imana itashoboraga gushyira ku isi abantu bari kuba indahemuka kuri Yo mu gihe bari kuba bahuye n’ibigeragezo (Yobu 1:6-12; 2:1-10). Yehova yaretse Satani akomeza kubaho kugira ngo amuhe umwanya wo kugaragaza niba icyo kirego gifite ishingiro (Kuva 9:16). Ubu Satani akomeza guteza ibyago kugira ngo avane abantu ku Mana, mu mihati ye yo kugerageza kugaragaza ko ibyo yavuze ari ukuri (Ibyahishuwe 12:12). Ariko kandi, Yobu yakomeje kuba indahemuka. Yesu na we yakomeje kuba indahemuka. Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri na bo bakomeza kuba indahemuka.—Yobu 27:5; 31:6; Matayo 4:1-11; 1 Petero 1:6, 7.

Nakwishimira kwizera ko isi izahinduka paradizo aho abantu bazaba iteka, ariko se, ibyo si amakabyankuru gusa ku buryo bidashobora kuzabaho?

Ibyo si ko Bibiliya ibibona. Niba bigaragara nk’aho ari amakabyankuru ku buryo bidashobora kuzabaho, biterwa gusa n’uko abantu bagiye babona ibibi mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Yehova yaremye isi maze abwira abantu ko bagombaga kuyuzuza abagabo n’abagore b’abakiranutsi bari kwita ku bimera byayo no ku buzima bw’inyamaswa, kandi bakarinda ubwiza bwayo nta kuyonona. (Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Imyizerere Yabo Ni Iyihe?” n’“Ubutumwa Bwiza Bashaka ko Wumva.”) Aho kuvuga ko iyo Paradizo yasezeranyijwe ari amakabyankuru ku buryo idashobora kuzabaho, ahubwo twavuga ko imimerere iteye agahinda iriho ubu ikabije cyane ku buryo idashobora gukomeza kubaho. Izasimburwa na Paradizo.

Ni gute nasubiza abantu bapfobya Bibiliya bavuga ko ari inkuru z’impimbano, kandi ko idahuje na siyansi?

Kwizera ayo masezerano nta ho bihuriye no gupfa kwemera ibintu gusa. “Kwizera guheshwa no kumva.” Iyo umuntu yize Ijambo ry’Imana, ahita abona ubwenge burikubiyemo maze ukwizera kwe kukiyongera.—Abaroma 10:17; Abaheburayo 11:1.

Ubushakashatsi ku byataburuwe mu matongo ku bihereranye na Bibiliya bwemeza ko amateka avugwa muri Bibiliya ari ukuri. Siyansi nyakuri ihuza na Bibiliya. Ibintu by’ukuri bikurikira byari muri Bibiliya igihe kirekire mbere y’uko bivumburwa n’abahanga mu bya siyansi: uko ibyiciro isi yanyuzemo igihe yagendaga itunganywa bikurikirana, kuba isi yiburungushuye, kuba itendetse ku busa mu kirere no kuba inyoni zigenda zimuka.—Itangiriro, igice cya 1; Yesaya 40:22; Yobu 26:7; Yeremiya 8:7.

Kuba Bibiliya yarahumetswe bigaragazwa n’ubuhanuzi bwasohoye. Daniyeli yahanuye mbere y’igihe ibyo kubaho no kugwa k’ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi, kimwe n’igihe Mesiya yari kuzira n’igihe yari gupfira (Daniyeli, igice cya 2 n’icya 8; 9:24-27). Hari ubundi buhanuzi burimo busohora muri iki gihe bugaragaza ko iyi ari “[i]minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1-5; Matayo, igice cya 24). Umuntu ntafite ubwo bushobozi bwo kumenya mbere y’igihe ibizaba (Yesaya 41:23). Niba ushaka ibindi bihamya, reba igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?, n’igitabo Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous?, byanditswe na Watchtower Bible and Tract Society.

Ni gute namenya gusubiza ibibazo birebana na Bibiliya?

Ugomba kwiga Bibiliya kandi ugatekereza ku byo wiga, ari na ko usaba umwuka w’Imana kugira ngo ukuyobore (Imigani 15:28; Luka 11:9-13). Bibiliya igira iti “niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishāma, kandi azabuhabwa” (Yakobo 1:5). Nanone, hari ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya by’ingirakamaro wakwifashisha. Akenshi haba hakenewe ubufasha bw’abandi, nk’uko byagenze igihe Filipo yiganaga n’Umunyetiyopiya (Ibyakozwe 8:26-35). Abahamya ba Yehova bayoborera abantu bashimishijwe ibyigisho bya Bibiliya nta kiguzi, babasanze mu ngo zabo. Ntuzuyaze kubasaba ubwo bufasha.

Kuki abantu benshi barwanya Abahamya ba Yehova kandi bakambwira ko ntagomba kwigana na bo?

Umurimo wa Yesu wo kubwiriza wararwanyijwe, kandi yavuze ko abigishwa be na bo bari kuzarwanywa. Igihe abantu bamwe na bamwe batangazwaga n’inyigisho za Yesu, abanyedini bamurwanyaga babutse inabi bagira bati “mbese namwe mwayobejwe? Hari umuntu n’umwe wo mu bakuru cyangwa mu Bafarisayo wamwizeye?” (Yohana 7:46-48; 15:20). Abenshi mu bakugira inama yo kutigana n’Abahamya ntibaba basobanukiwe ibintu neza, cyangwa baba bafite urwikekwe. Igana n’Abahamya maze wirebere ubwawe niba uzarushaho gusobanukirwa Bibiliya, cyangwa utazayisobanukirwa.—Matayo 7:17-20.

Kuki Abahamya basura abantu bafite ayabo madini?

Iyo babigenza batyo, baba bakurikiza urugero rwa Yesu. Yasanze Abayahudi. Abayahudi bari bafite idini ryabo bwite, ariko ryari ryaratandukiriye Ijambo ry’Imana muri byinshi (Matayo 15:1-9). Amahanga yose afite amadini runaka akurikiza, yaba ayitwa ko ari aya Gikristo cyangwa atari aya Gikristo. Ni iby’ingenzi cyane ko abantu bagira imyizerere ihuje n’Ijambo ry’Imana ubwayo, kandi imihati Abahamya bagira mu kubafasha kubigenza batyo ni ikimenyetso kigaragaza urukundo bakunda bagenzi babo.

Mbese, Abahamya bizera ko idini ryabo ari ryo ry’ukuri ryonyine?

Buri muntu wese ufatana idini rye uburemere yagombye kumva ko ari ryo ry’ukuri. Bitabaye ibyo se, kuki yaba aririmo? Abakristo bagirwa inama igira iti “mugerageze byose, mugundire ibyiza” (1 Abatesalonike 5:21). Umuntu yagombye kureba neza niba imyizerere ye ishyigikirwa n’Ibyanditswe, kubera ko hariho ukwizera kumwe gusa k’ukuri. Ibyo byemezwa n’ibivugwa mu Befeso 4:5, havuga ko “hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n’umubatizo umwe.” Yesu ntiyemeraga igitekerezo cyogeye muri iki gihe giha abantu umudendezo wo kwemera icyo bishakiye, igitekerezo kivuga ko hariho inzira nyinshi, amadini menshi, byose bikaba biyobora ku gakiza. Ibinyuranye n’ibyo, yaravuze ati “irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.” Abahamya ba Yehova bizera ko babonye iyo nzira. Naho ubundi, bagashatse irindi dini.—Matayo 7:14.

Mbese, bizera ko ari bo bonyine bazakizwa?

Oya. Abantu babarirwa muri za miriyoni babayeho mu binyejana byahise, kandi bakaba batari Abahamya ba Yehova, bazazurwa maze bahabwe uburyo bwo kuzabona ubuzima. Hari abantu benshi bariho ubu bashobora kuzashyigikira ukuri no gukiranuka mbere y’uko “umubabaro m[w]inshi” utangira, maze bakazakizwa. Byongeye kandi, Yesu yavuze ko tutagomba gucirana imanza. Tureba ibigaragarira amaso; naho Imana yo ireba ku mutima. Ibona ibintu mu buryo nyakuri kandi ica urubanza ibigiranye imbabazi. Ibyo guca imanza yabishyize mu maboko ya Yesu, si twe yabishinze.—Matayo 7:1-5; 24:21; 25:31.

Abajya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova baba bitezweho gutanga izihe mpano z’amafaranga?

Ku birebana n’impano z’amafaranga, intumwa Pawulo yagize iti “umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:7). Mu Mazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova n’ahantu bakorera amakoraniro, nta maturo yakwa. Haba hari udusanduku dushyirwa aho buri wese wifuza gutanga impano ashobora kubikora nta mbogamizi. Nta muntu umenya icyo abandi batanze cyangwa ngo abe yanamenya niba hari icyo batanze. Hari abashobora gutanga byinshi kurusha abandi; wenda hakaba n’ababa badafite ubushobozi bwo kugira ikintu icyo ari cyo cyose batanga. Yesu yagaragaje igitekerezo gikwiriye igihe yavugaga ibihereranye n’isanduku y’amaturo yo mu rusengero rw’i Yerusalemu n’abatangaga impano: icy’ingenzi si umubare w’amafaranga umuntu atanga, ahubwo ni ubushobozi aba afite bwo gutanga n’umutima abikorana.—Luka 21:1-4.

Mu gihe naba mbaye umwe mu Bahamya ba Yehova, mbese, naba nitezweho ko nabwiriza nk’uko na bo babigenza?

Iyo umuntu amaze kugira ubumenyi ku bihereranye n’ibyasezeranyijwe byerekeranye n’isi izahinduka Paradizo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwa Kristo, yumva ashaka kubugeza ku bandi. Nawe ni uko wabigenza. Ni ubutumwa bwiza rwose!—Ibyakozwe 5:41, 42.

Kubigenza utyo ni uburyo bw’ingenzi bwo kugaragaza ko uri umwigishwa wa Yesu Kristo. Muri Bibiliya, Yesu yitwa “umugabo wo guhamya, kandi ukiranuka w’ukuri.” Igihe yari ku isi, yabwirije agira ati “ubwami bwo mu ijuru buri hafi,” kandi yohereje abigishwa be ngo na bo babigenze batyo (Ibyahishuwe 3:14; Matayo 4:17; 10:7). Nyuma y’aho, Yesu yategetse abigishwa be ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa . . . mubigisha.” Nanone kandi, yahanuye ko mbere y’uko imperuka iza, “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose.”—Matayo 24:14; 28:19, 20.

Hari uburyo bwinshi bwo gutangaza ubwo butumwa bwiza. Kugirana ikiganiro n’incuti cyangwa abo tuziranye, akenshi biduha uburyo bwo kubutangaza. Hari bamwe batangaza ubwo butumwa bandika inzandiko cyangwa bakoresha telefoni. Abandi na bo boherereza umuntu baziranye igitabo kiba kirimo ibintu batekereza ko byamushimisha mu buryo bwihariye. Abahamya bajya ku nzu n’inzu bajyanye ubwo butumwa, kuko bifuza ko hatagira umuntu n’umwe ucikanwa.

Bibiliya ikubiyemo iri tumira risusurutsa rigira riti “[u]mwuka n’umugeni barahamagara bati ‘ngwino!’ Kandi uwumva nahamagare ati ‘ngwino!’ Kandi ufite inyota naze; ushaka, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu” (Ibyahishuwe 22:17). Kubwira abandi ibihereranye n’isi izahinduka Paradizo hamwe n’imigisha yayo bigomba gukorwa biturutse ku bushake bw’umuntu, asunitswe n’umutima wuzuye icyifuzo cyo kugeza ku bandi ubwo butumwa bwiza.

Tuzi neza ko ufite ibindi bibazo ku bihereranye n’Abahamya ba Yehova n’imyizerere yabo. Wenda bimwe muri byo byasaba kugibwaho impaka. Twakwishimira gusubiza ibibazo byawe. Ariko kandi, nta mwanya uhagije uri muri aka gatabo, bityo tukaba tugusaba ko wabibaza Abahamya bo mu karere k’iwanyu. Ushobora kubibabariza ku Nzu y’Ubwami yabo aho bakorera amateraniro, cyangwa igihe bagusuye iwawe mu rugo. Cyangwa ushobora kugeza ibibazo byawe kuri Watch Tower ukoresheje aderesi ikunogeye.

 

Cyasohotse mu mwaka wa 2001

IbirimoKu ntangiriroIngingo ibanzaIngingo ikurikira