Umuyoboro wemewe w’Abahamya ba Yehova

Ibirimo Beliefs Future Medical Topics Twandikire Publications Languages
Ni Iki Imana Idusaba? Isomo rya 2Ingingo ibanzaIngingo ikurikira

Imana Ni Nde?

Imana y’ukuri ni nde, kandi se, izina ryayo ni irihe? (1, 2)
Ifite umubiri bwoko ki? (3)
Ni iyihe mico yayo y’ingenzi? (4)
Mbese, tugomba kwifashisha amashusho n’ibimenyetso mu kuyisenga? (5)
Ni ubuhe buryo bubiri dushobora kwigamo ibyerekeye Imana? (6)

1. Abantu basenga ibintu byinshi. Icyakora Bibiliya yo itubwira ko hari Imana imwe gusa y’UKURI. Ni yo yaremye ibintu byose byo mu ijuru no mu isi. Kubera ko yaduhaye ubuzima, ni Yo yonyine twagombye gusenga.—1 Abakorinto 8:5, 6; Ibyahishuwe 4:11.

2. Imana ifite amazina menshi y’icyubahiro, ariko izina ryayo ni rimwe gusa. Iryo zina ni YEHOVA. Muri Bibiliya nyinshi, izina ry’Imana ryagiye rikurwamo maze risimbuzwa amazina y’icyubahiro UMWAMI cyangwa IMANA. Ariko igihe Bibiliya yandikwaga, izina Yehova ryagaragaragamo incuro zigera ku 7.000!—Yeremiya 16:21; Yesaya 12:2.

3. Yehova afite umubiri, ariko nta bwo umeze nk’uwacu. Bibiliya ivuga iti “Imana ni umwuka” (Yohana 4:24). Umwuka ni uburyo bw’ubuzima buruta kure cyane ubwacu. Nta muntu wigeze abona Imana. Yehova aba mu ijuru, ariko ashobora kureba ibintu byose (Zaburi 11:4, 5; Yohana 1:18). Ariko se, umwuka wera ni iki? Nta bwo ari umuntu kimwe n’Imana. Ahubwo, ni imbaraga rukozi y’Imana.—Zaburi 104:30.

4. Bibiliya iduhishurira kamere ya Yehova. Igaragaza ko imico ye y’ingenzi ari urukundo, gukiranuka, ubwenge n’imbaraga (Gutegeka 32:4; Yobu 12:13; Yesaya 40:26; 1 Yohana 4:8). Nanone, Bibiliya itubwira ko agira ibambe, ineza, imbabazi, ubuntu no kwihangana. Twebwe, kimwe n’abana bumvira, twagombye kugerageza kumwigana.—Abefeso 5:1, 2.


Twiga ibyerekeye Imana binyuriye mu byaremwe no muri Bibiliya

5. Mbese, twagombye kunamira cyangwa kuramya amashusho, ibishushanyo cyangwa se ibimenyetso mu gusenga kwacu? Ashwi da (Kuva 20:4, 5)! Yehova avuga ko ari we wenyine tugomba gusenga. Icyubahiro cye ntazagiha undi muntu cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Amashusho nta mbaraga afite zo kudufasha.—Zaburi 115:4-8, Yesaya 42:8.

6. Ni gute dushobora kumenya Imana neza kurushaho? Uburyo bumwe ni ubwo kwitegereza ibintu yaremye no gutekereza mu buryo bwimbitse ku cyo bitubwira. Ibyo Imana yaremye bitwereka ko ifite imbaraga nyinshi n’ubwenge bwinshi. Tubonera urukundo rwayo mu byo yaremye byose (Zaburi 19:1-6; Abaroma 1:20). Ubundi buryo dushobora kwigamo ibyerekeye Imana, ni ukwiga Bibiliya. Binyuriye kuri yo, Imana itubwira byinshi cyane ku bihereranye n’uwo iri we. Nanone itubwira ibyerekeye umugambi wayo n’ibyo ishaka ko dukora.—Amosi 3:7; 2 Timoteyo 3:16, 17.

 

Cyasohotse mu mwaka wa 1996

IbirimoKu ntangiriroIngingo ibanzaIngingo ikurikira

Copyright © 2010 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. All rights reserved.