| Ni Iki Imana Idusaba? | Isomo rya 15 |
Gufasha Abandi Gukora Ibyo Imana Ishaka |
|
| Kuki wabwira abandi ibyo urimo wiga? (1) | |
| Ni nde ushobora kugezaho ubutumwa bwiza? (2) | |
| Ni iyihe ngaruka imyifatire yawe ishobora kugira ku bandi? (2) | |
| Ni ryari ushobora kubwirizanya n’itorero ryawe? (3) | |
1. Kugeza ubu, hari ibintu byiza byinshi umaze kwiga muri Bibiliya. Ubwo bumenyi bwagombye kugufasha kwihingamo kamere ya Gikristo (Abefeso 4:22-24). Bene ubwo bumenyi ni ubw’ingenzi cyane kugira ngo wironkere ubuzima bw’iteka (Yohana 17:3). Icyakora nanone, abandi na bo bakeneye kumva ubutumwa bwiza kugira ngo na bo bashobore kurokoka. Abakristo b’ukuri bose bagomba guha abandi ubuhamya. Ni itegeko ry’Imana.—Abaroma 10:10; 1 Abakorinto 9:16; 1 Timoteyo 4:16. 2. Ushobora gutangira ugeza ku bo muri kumwe ibintu byiza urimo wiga. Bibwire abo mu muryango wawe, incuti zawe, n’abo mwigana ku ishuri. Ujye ubikorana ubugwaneza no kwihangana (2 Timoteyo 2:24, 25). Ujye uzirikana ko incuro nyinshi abantu baba bareba imyifatire y’umuntu kurusha uko bumva ibyo ababwira. Bityo rero, imyifatire yawe myiza ishobora kureshya abandi bakumva ubutumwa ubabwira.—Matayo 5:16; 1 Petero 3:1, 2, 16. 3. Uko igihe kigenda gihita, ushobora kugera ubwo uba wujuje ibisabwa ku buryo watangira kubwirizanya n’itorero ry’Abahamya ba Yehova wifatanya na ryo. Iyo ni intambwe ikomeye mu majyambere yawe (Matayo 24:14). Mbega ukuntu byaba biteye ibyishimo mu gihe waba ushoboye kugira undi muntu ufasha akaba umugaragu wa Yehova maze na we akaronka ubuzima bw’iteka!—1 Abatesalonike 2:19, 20. |
||
Cyasohotse mu mwaka wa 1996 |
|
Copyright © 2010 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. All rights reserved. |
|