Umuyoboro wemewe w’Abahamya ba Yehova

Ibirimo Beliefs Future Medical Topics Twandikire Publications Languages
Ni Iki Imana Idusaba? Isomo rya 16Ingingo ibanza

Umwanzuro Wawe wo Gukorera Imana

Ni iki ugomba gukora kugira ngo ube incuti y’Imana? (1, 2)
Ni gute wiyegurira Imana? (1)
Ni ryari wagombye kubatizwa? (2)
Ni gute ushobora kubona imbaraga zo gukomeza kuba umuntu wizerwa mu maso y’Imana? (3)

1. Kugira ngo ube incuti y’Imana, ugomba kugira ubumenyi bwuzuye bw’ukuri kwa Bibiliya (1 Timoteyo 2:3, 4), kwizera ibyo wize (Abaheburayo 11:6), kwihana ibyaha byawe (Ibyakozwe 17:30, 31), kandi ugahinduka mu mibereho yawe (Ibyakozwe 3:19). Nyuma y’ibyo, urukundo ukunda Imana rwagombye gutuma uyiyegurira. Ibyo bivuga ko mu isengesho ryawe rya bwite, uyibwira ko uyiyeguriye kugira ngo ukore ibyo ishaka.—Matayo 16:24; 22:37.

2. Mu gihe umaze kwiga Ijambo ry’Imana ukageza aho uyiyegurira, wagombye kubatizwa (Matayo 28:19, 20). Umubatizo utuma buri wese amenya ko wiyegurira Yehova. Bityo, umubatizo ugenewe gusa abantu bageze mu kigero runaka ku buryo bashobora gufata umwanzuro wo gukorera Imana. Mu gihe umuntu abatizwa, umubiri we wose wagombye kwibizwa mu mazi mu gihe gito.*—Mariko 1:9, 10; Ibyakozwe 8:36.

3. Nyuma yo kwiyegurira Yehova, azaba agutegerejeho guhigura umuhigo wawe (Zaburi 50:14; Umubwiriza 5:4, 5). Umwanzi azagerageza kugukoma mu nkokora ngo udakorera Yehova (1 Petero 5:8). Ariko kandi, ugomba kwegera Imana mu isengesho (Abafilipi 4:6, 7). Ujye wiga Ijambo ryayo buri munsi (Zaburi 1:1-3). Komeza kwifatanya n’itorero (Abaheburayo 13:17). Nukomeza kubigenza utyo, uzironkera imbaraga zituma ukomeza kuba umuntu wizerwa mu maso y’Imana. Ni muri ubwo buryo uzashobora gukora ibyo Imana igusaba iteka ryose!

Mbese, wifuza guhabwa ibindi bisobanuro cyangwa kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya mu rugo iwawe nta kiguzi? Andikira Abahamya ba Yehova kuri aderesi ikunogeye. Aderesi


* Kwiga igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyangwa se ikindi gisa na cyo cyanditswe na Watch Tower Bible and Tract Society, birasabwa ku bitegura kubatizwa.

 

Cyasohotse mu mwaka wa 1996

IbirimoKu ntangiriroIngingo ibanza

Copyright © 2010 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. All rights reserved.